Captaine Thomas Sankara (3):

Uruhare rwa Thomas Sankara mu mpinduka za Burkina Faso

Tariki ya 4 Kanama 1984, imyaka itari mike irashize igihugu cyitwaga Haute Volta gihindutse Burkina Faso.

Iki gihugu cyahawe iri zina na Thomas Sankara, umugabo wamenyekanye cyane muri Afurika kubera ibitekerezo bye, byafashije benshi mu mpinduka zidasanzwe.

Sankara ugarukwaho kenshi muri Afurika kuri iyi tariki ni muntu ki?

Thomas Isidore Sankara yavukiye ahitwa Yako muri Burkina Faso mu gace kari gatuwe n'abayoboke b'idini ya Isilamu benshi, hari kuwa 21 Ukuboza 1949.

Sankara witabye Imana kuwa 15 Ukwakira 1987 yishwe mu mugambi wateguwe n'inshuti ye Blaise Compaoré, wari ugambiriye kumuhirika ku butegetsi, dore ko ataremeranyaga n'ibitekerezo bye (Sankara).

Ubuto bwa Sankara

Thomas Sankara ni umuhungu wa Marguerite Sankara (Yapfuye kuwa 6 Werurwe, 2000) na Sambo Joseph Sankara (wavutse mu 1919 yitaba Imana kuwa 4 Nzeri, 2006) akaba yari umujandarume.

Sankara yavukiye mu muryango w'Abanyagaturika, yiga amashuri abanza i Gaoua n'ayisumbuye ahitwa Bobo-Dioulasso.

Ise yarwanye mu gisirikare cy'u Bufaransa mu ntambara ya II y'Isi nyuma aza gutabwa muri yombi n'ingabo z'Abanazi.

Umuryango wa Sankara wifuzaga ko yaba Padiri ariko ntibyashobotse.

Sankara yahawe amasomo mu mashuri y'abihaye Imana muri Burkina Faso, Sankara mu gisirikare

Nyuma y'amahugurwa y'ibanze mu bya gisirikare yahawe ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 1966, ku myaka 19 Sankara yinjiye igisirikare neza, ndetse nyuma y'umwaka umwe yoherejwe muri Madagascar mu mahugurwa y'abasirikare bakuru (Officers) yabereye ahitwa Antsirabe;

Henri Zongo na Jean-Baptiste Boukary Lingani nabo icyo gihe batawe muri yombi, bituma habaho imyigaragambyo. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (4)"